Umuhanzi Okkama yateguje Extended Playlist ye ya mbere izaba iriho indirimbo 8 izajya hanze tariki 2 Gashyantare 2024 yise ‘Ahwii’.
Ossama Masut Khalid wamamaye nka Okkama yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Ahwii’ aho ibibazo yaciyemo mu mwaka wa 2023 aribyo byamuteye ishyaka ryo kuyikora nk’uko abyivugira bikaba n’inkomoko yo kuyita ‘Ahwii’.
‘Ahwii’ ni ijambo rikoreshwa mu Kinyarwanda mu gihe cyo kwiruhutsa.
Okkama avuga ko yagowe cyane no gukorana n’abantu badashobotse, byamuviriyemo kwiyumva nk’uwaguye gusa yizera ko iki aricyo gihe cyo kongera kuzamuka.
Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko gutandukana n’inzu yamufashaga mu muziki we ya MetroAfro Entertainment Label yari yaragiyemo muri Kamena 2023 byaturutse ku kuba iyi label itarubahirije ibyo bari bumvikanye, bikaza kudindiza imikorere ye nk’umuhanzi.
Mu gihe azaba ashyira hanze iyi EP ye ya mbere, umuhanzi Okkama azakora igitaramo muri Kaso, Kicukiro.
Umuhanzi Okkama yatangiye umuziki nyuma yo kurangiza kwiga umuziki ku Nyundo. Yanyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Puculi’, ‘Iyallah’, ‘No’, ‘Ooo shito’ n’izindi….