spot_img

Ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia ikinamo kizigenza Cristiano Ronaldo yasubitse imikino 2 yarifite gukina mu Bushinwa kubera imvune ya Cristiano Ronaldo.

Al-Nassr yari yamaze kwerekeza mu Bushinwa mu mujyi wa Shenzhen aho yagombaga gukinira imikino ibiri (2) ya gishuti kuri tariki 24 na 28 Mutarama 2024 gusa mu itangazo yanyujije ku mbugankoranyambaga zayo yavuze ko ibabajwe no kubona iyi mikino isubikwa.

Ubutumwa bwa Al-Nassr busubika imikino 2 yagombaga gukinira mu Bushinwa

Muri ubu butumwa Al-Nassr yakomeje igira iti;”Twaje hano muri Shenzhen, twubashye umupira w’amaguru w’Ubushinwa n’abafana ba Ronaldo muri rusange. Ku bw’ubushuti hagati y’Ubwami bwa Saudi Arabia n’Ubushinwa, Al-Nassr tuzakorera imyitozo yose hano Shenzhen nk’uko byari biteganyijwe, uyu mujyi watwakiriye neza, watweretse urukundo ndetse na kapiteni wacu.”

Al-Nassr yakomeje ivuga ko mu bwumvikane n’abategura iyi mikino bemeranyijwe gutegura undi mukino vuba bidatinze.

N’ubwo muri ubu butumwa Al-Nassr idasobanura neza icyatumye imikino isubikwa gusa biravugwa ko ari ukubera imvune ya kizigenza Cristiano Ronaldo bityo akaba atari gushobora kugaragara muri iyo mikino.

Al-Nassr izagaruka mu kibuga tariki ya 1 Gashyantare ihura n’ikipe ya Inter Miami ya Lionel Messi. Iyi ishobora no kuba inshuro ya nyuma Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahurira mu kibuga kimwe.

Andi makuru ari mu ikipe ya Al-Nassr ni uko kuri ubu Marcelo Brozovic ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe yamaze gusiga abandi bakinnyi maze asubira muri Croatia iwabo kuko yapfushije nyirakuru.

Marcelo Brozovic yapfushije nyirakuru umubyara

Check out other tags:

Most Popular Articles