spot_img

Abagabo bombi bakomeye muri Politike ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Christopher Nangaa na mukuru we Corneille Nangaa, ubu barahanganye nyuma yaho umwe ashyigikiye Leta ya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo naho undi akaba ayirwanya ndetse agakorana n’umutwe wa M23.

Aba bavandimwe bombi bakaba bavuka mu ntara ya Haut-Uélé. Christopher Baseane Nangaa akaba anasanzwe ari guverineri w’iyi ntara ariko kandi akaba yaraye atangajwe ku rutonde rw’abadepite batsinze amatora yo ku rwego rw’inteko zishinga amategeko z’intara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Christophe Baseane Nangaa murumuna wa Corneille Nangaa

Ku rundi ruhande, umuvandimwe we akaba na mukuru we Corneille Yobeluo Nangaa yahoze ari Perezida wa komisiyo y’amatora muri iki gihugu kuva muri 2015 kugeza muri 2021 gusa nyuma yaje kutumvikana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida ariko kandi nyuma yiyunze ku mutwe wa M23.

Corneille muri 2023 yashinze ishyaka rya ‘Action Pour La Dignité du Congo et de son Peuple’ (ADCP) ninabwo yatangazaga ko aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ya 2023. Corneille ariko ntiyemerewe kwiyamamaza muri ayo matora, yongeye kumvikana ubwo yemezaga ko yinjije ishyaka rye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryashingiwe i Nairobi muri Kenya mu Ukuboza 2023 mbere gato y’amatora muri Congo.

Corneille Yobeluo Nangaa mukuru wa Christophe Nangaa

Corneille Nangaa yaje no kugaragara ari kumwe n’abakuru b’umutwe wa M23, yanasohoye itangazo risaba rubanda kwiyunga kuri AFC maze bagakuraho vuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Kuri iki cyumweru ubwo Christophe Nangaa yari mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati;”Corneille ni umuvandimwe. Ndi umwana wa kane nyuma ye. Ibyo arimo gukora bimurebe wenyine. Umuryango wa Nangaa ntiwigeze ufata intwaro. Ni umuntu mukuru. Yahisemo inzira ye natwe twahisemo iyacu.

Christophe Nangaa yakomeje agira ati;”Natoye Felix Tshisekedi. Iwacu ku ivuko, Data, yatoye Felix Tshisekedi. Sinzi ko hari ikindi kintu umuntu yakora ngo ahamye uburyo turi mu ruhande rwa Union sacrée (ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Tshisekedi).

Christophe Nangaa na mukuru we Corneille Nangaa bombi bafite imyaka irenga 50, n’ubwo ari abavandimwe gusa kuri ubu barahanganye kuko umwe ashyigikye ubutegetsi bwa Tshisekedi naho undi akaba ari ku ruhembe rw’abarwanya ubu butegetsi akorana n’umutwe wa M23.

Check out other tags:

Most Popular Articles