spot_img

Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryemeje urukingo rw’indwara ya Malaria, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2024 rwatangiye gukoreshwa mu buryo buhoraho, ni igikorwa cyatangiriye muri Cameroon.

Uru rukingo rwa Malaria rwitwa RTS,S rukaba rwarakozwe n’ikigo cyo mu Bwongereza gikora imiti n’inkingo cya GSK. Kurukoresha ariko ntibikuraho ingamba zari zisanzwe zo kurwanya Malaria zirimo kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti.

Ikigo cya GSK kivuga ko gifite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 15 gusa ku mwaka, mu gihe nibura buri muntu umwe aba agomba guterwa doze 4, izi doze zigakingira ku kigero cya 30% gusa ari nayo mpamvu uru rukingo rutagomba gukuraho izindi ngamba z’ubwirinzi zisanzweho zo kurwanya iyi ndwara ya Malaria.

Imibare ivuga ko Malaria yica abana basaga ibihumbi 500 bari munsi y’imyaka 5 buri mwaka ku mugabane w’Afurika. Iyi kandi ni indwara yibasira cyane umugabe w’Afurika.

Mu magambo ye umuyobozi w’umuryango nyafurika ushinzwe gukwirakwiza inkingo (CDC), Dr. Mohammed Abdulaziz yagize ati;”Tumaze igihe kirekire dutegereje umunsi nk’uyu.

Ibihugu birenga 30 ku isi byagaragaje ubushake bwo gukoresha uru rukingo mu rwego rwo kurwanya indwara ya Malaria gusa ngo ikibazo gishobora kuba umubare muke w’inkingo, iki kibazo ariko nacyo gishobora gukemurwa vuba bidatinze kuko urukingo rwa kabiri narwo rugeze kure rukorwa ndetse intambwe za mbere zamaze guterwa mu Ukuboza 2023.

Umuyobozi ushinzwe inkingo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Kate O’Brien yagize ati;”Kubona urukingo rwa kabiri bizafasha mu kugeza urukingo kuri bose barwifuza.”

Uru rukingo rwa kabiri rutegerejwe rwitwa R21 rwakozwe na kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, rushobora kuzashyirwa hanze muri Gicurasi cyangwa muri Nyakanga nk’uko bitangazwa na Aurelia Nguyen ushinzwe ibikorwa mu kigo mpuzamahanga giharanira kugeza inkingo mu bana bo mu bihugu bikennye (Gavi).

Check out other tags:

Most Popular Articles