spot_img

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2024 aho akurikiranyweho icyaha cyo guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga ikirego aregwamo ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no kumuhohotera.

RIB ivuga ko uyu muyobozi watawe muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Nyamabuye naho dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter yanditse iti;”RIB yafunze KABERA Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo, akurikiranyweho guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.”

RIB kandi yaboneyeho gukangurira abanyarwanda muri rusange kurwanya ruswa no kuyirandurana n’imizi yayo aho yagize iti;”RIB irongera gukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu.”  

Check out other tags:

Most Popular Articles