spot_img

Impamvu nyamukuru yatumye myugariro wa APR FC Salomon Banga Bindjeme atagaragara ku mukino iyi kipe yakinnyemo na Police FC zikomeje kutavugwaho rumwe, bivugwa ko ariko atishimiye kubanza mu kibuga mu gihe andi makuru avuga ko uyu mukinnyi yagize ibibazo by’imvune.

Salomon Banga Bindjeme ni myugariro ukomoka muri Cameroon w’imyaka 28 y’amavuko ukinira ikipe ya APR FC. Kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi kipe mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ntiyigeze agirirwa ikizere n’umutoza Thierry Froger n’ubwo mu gihe gito uyu mukinnyi yakinnye yigaragazaga nk’umukinnyi mwiza.

APR FC ubwo yitabiraga imikino ya Mapinduzi Cup, Banga Bindjeme yahawe umwanya wo gukina, mu mikino 5 iyi kipe yakinnye muri icyo gikombe Banga Bindjeme yabanjemo imikino 4 ndetse arigaragaza cyane, nko ku mukino APR FC yatsinzemo Yanga Africans ibitego 3-1 yabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Uburyo Bindjeme yitwaye muri Mapinduzi Cup byamuhaga ikizere ko noneho umwanya wo kubanzamo yaba agiye kuwubona muri APR FC gusa si uko byagenze kuko mu mikino 2 iyi kipe iheruka gukina kuva yava muri Mapinduzi Cup ntanumwe Bindjeme yakinnye. Ku mukino w’igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0, Bindjeme yabanje hanze ndetse ntiyigeze akina.

Ku mukino APR FC yatsindagamo Police FC ku munsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda kuri iki cyumweru, Salomon Banga Bindjeme ntiyigeze anagaragara mu bakinnyi 18 APR FC yagombaga gukoresha kuri uyu mukino.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari yageze kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele aho umukino wagombaga kubera, gusa ngo aza guhita ataha ava muri bagenzi be nyuma yo kubona ko atari mu bakinnyi 11 bagombaga kubanza mu kibuga. N’ubundi umutoza Thierry Froger yari yabanjemo NIYIGENA Clement na NSHIMIYIMANA Ynussu.

Andi makuru ariko avuga ko kuba Bindejeme ataragaragaye ku mukino wa Police FC ariko uko afite ibibazo by’imvune.

APR FC ifite abandi bakinnyi b’abanyamahanga nabo bari hanze y’ikibuga barimo rutahizamu Victor Mbaoma na rutahizamu uca ku ruhande Apam Assongwe Bemol, aba bombi bakaba bagomba kumara igihe kitari munsi y’ukwezi hanze y’ikibuga nyuma yo kuvunikira muri Mapinduzi Cup.

Check out other tags:

Most Popular Articles