Umuyobozi wa Zacu TV, Nelly Wilson Misago, yateguje abakunzi ba sinema y’u Rwanda filime nshya zizerekanwa uyu mwaka zirimo ‘Imuhira’ ya Tom Close.
Iyi filime ibara inkuru y’musore w’umusirikare witwa Rwimo, wavuye mu kazi agatabara umuryango w’iwabo uba waratewe na ba rushimusi b’inka.
Akigera mu gace k’iwabo, uyu musore yari afite amahitamo abiri, arimo kwisubirira mu gisirikare akava mu mirwano y’abajura b’inka z’iwabo zigashira azireba cyangwa agashikama akarwana nk’umugabo.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi basanganywe amazina akomeye nka Nkusi Arthur, Mazimpaka Jones Kennedy, Bahali Ruth n’abandi.
Amashusho yayo yafashwe na Director Gad, iyoborwa na Tom Close wayanditse.