spot_img

Umugenzi wari mu ndege yaheze mu bwiherero nyuma y’uko urugi rwanze gufunguka maze amaramo isaha n’iminota 45, ni indege yavaga Mumbai yerekeza  Bangalore mu Buhinde.

Igitangazamakuru cyo mu Bwongereza BBC cyatangaje ko ibi byabereye muri kompanyi ya ‘Spicejet’ isanzwe itwara abagenzi mu ngendo zo mu kirere. Ngo ubwo iyi ndege yarihagurutse Mumbai yerekeza Bangalore umugenzi yahise ajya bwiherero ariko mu gihe yararangije kwiherera urugi rwanga gufunguka ngo asohoke kuko rwari rwapfuye.

Nk’undi wese wakwisanga muri aya matsa, ngo uyu mugenzi yahise atangira gukomanga ku rugi, ahamagara cyane ngo bamufungurire. Abakozi bo mu ndege baje kumwumva maze bagerageza kumufasha ariko biba iby’ubusa kuko urugi rwanze gufunguka neza neza.

Umugenzi wari mu bwiherero yabonye ko bitangiye gukomera maze atangira kwiheba, yumvikana nk’uwagize ubwoba. Byasabye ko umukozi ushinzwe kwita ku bagenzi mu ndege anyuza urupapuro munsi y’urugi ngo amuhumurize.

Uwo mukozi wo mu ndege yaramwandikiye amagambo agira ati;”Bwana, twakoze ibishoboka byose ngo dufungure… ntimugire ubwoba. Tugiye kugera aho indege ihagarara mu minota mike. Ubwo rero turabasaba ko mwapfundikira ubwiherero, mukicara hejuru yabwo, kandi mutuze. Mu gihe urugi rw’indege ruza kuba rufunguwe, barinjira bagufashe.”

Kera kabaye indege yaje kugera Bangalore cyane ko uru atari urugendo rurerure kuko kuva Mumbai ugera Bangalore ari urugendo rutwara iminota 105 (isaha n’iminota 45) mu ndege. Umugenzi yaje gusohorwa gusa asohokana ubwoba bwinshi nyuma yo kumara isaha irenga mu bwiherero bw’indege yabuze uko avamo.

Uyu mugenzi agisohoka mu bwiherero yahise ajya kwitabwaho n’abaganga ndetse agomba gusubizwa amafaranga y’itike na ‘Spicejet’ cyane ko n’umwanya yari yagiyemo atari wo yari yaguze ku itike ye.

Check out other tags:

Most Popular Articles