Abagenda mu mihanda ya Kigali kuri uyu wa gatanu nibwo batangiye kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange (bus) nshyashya mu muhanda ndetse ziri mu mirimo yazo.
Imwe muri gahunda zari zafashwe mu nama y’umushyikirano iheruka harimo kongera imodoka mu muhanda zitwara abagenzi mu buryo rusange mu rwego rwo guhangana n’ikibazo k’ingendo mu Mujyi wa Kigali harimo nko guhagarara umwanya munini abagenzi bategereje imodoka bikabangamira imirimo yabo.
Muri iyo gahunda hagombaga kuza imodoka (Bus) zigera kuri 300 mu mezi atatu, nyuma byaje guhinduka maze bishyirwa mu mezi 5 ariko n’ubundi biza kurangira abaye hagati y’amezi 9-10. Muri icyo gihe hari hamaze kuza imodoka 100 gusa, ariko Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko mu mpera za Mutarama 2024 hagomba kuba haje izindi modoka 100.
Kuri uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2024 nibwo Minsiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko imodoka 100 zitwara abagenzi mu buryo rusange (Bus) zamaze kugera mu gihugu ndetse zigomba no gutangira imirimo naho izindi modoka 100 nazo zikaba ziri mu nzira ziva aho zaguriwe.
Ba rwiyemezamirimo bakeneye imodoka bakaba barazihawe ndetse kuri uyu wa gatanu nk’uko abari mu Mujyi wa Kigali babihamya izi modoka zatangiye gukoreshwa mu ngendo zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali. Kompanyi 8 zatsinze imipiganwa nizo zatangiye gukoresha izi modoka.
Byitezwe ko izi modoka zizafasha mu gukemura ikibazo k’ingendo mu Mujyi wa Kigali nk’uko ari kimwe mu bihangayikisha abatuye uyu mujyi.