Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko abari bategereje ubukwe bwa Kenny Sol na KUNDA Alliance bashobora kuba ari nka cya kirondwe cyumiye ku nka kandi yarariwe kera.
Umuhanzi Kenny Sol na KUNDA Alliance Yvette basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko tariki ya 5 Mutarama 2024 ni nyuma yo gutungurana mu buryo bukomeye. Nubwo benshi bari bategereje ubukwe bw’aba bombi amakuru ahari aremeza ko nabyo babirangije.
Amakuru dukosha IGIHE avuga ko Kenny Sol n’umugore we KUNDA Alliance Yvette basezeranye imbere y’Imana tariki ya 6 Mutarama 2024, umunsi umwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, muri uyu muhango wabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagati Kizito mu Nyakabanda ngo hatumiwemo abantu bake bashoboka ndetse hirindwa ko byajya mu itangazamakuru ni mu gihe benshi bari bakirebera amafoto yo gusezerana kw’aba bombi mu murenge.
Imihango yo gusaba no gukwa yo ngo yabaye mu mpera z’umwaka wa 2023. Kenny Sol na Allaince bifuzaga gukora ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye maze bakabugira ubw’umuryango cyane aho kuba ubw’icyamamare ari nayo mpamvu hatumiwe abantu bake ndetse bagasabwa kubika ibanga.
Imigambi yabo ariko yaje kuzamo kidobya kuko gusezerana mu murenge bikorerwa ku karubanda maze biramenyekana, nyamara n’ubundi bakomeje kubika ibanga ku bijyanye n’ubukwe bw’abo.
Kuri ubu hari imvugo ivuga ko burya ntafoto ntakiba cyabaye, ari nayo mpamvu hari abatemera aya makuru kubera ntamafoto ahari gusa ubwo Kenny Sol yabibazwagaho yavuze ko amafoto n’amashusho y’ubukwe bwe bikiri gutunganywa bityo ko bizashyirwa hanze mu minsi iri imbere.
Kenny Sol yatangiriye umuziki mu itsinda rya Yemba Voice aho yarikumwe na Mozzy na Bill RUZIMA ni nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Iri tsinda ryaje gusenyuka maze buri umwe atangira gukora ku giti ke.
Nyuma yo gutandukana kwa Yemba Voice nibwo Kenny Sol yatangiye gufashwa na Bruce Melodie mu Igitangaza Music aho yari kumwe na Juno KIZIGENZA. Aha yahamenyekaniye ubwo yakoraga indirimbo yabiciye bigacika yitwaga ikinyafu ari kumwe na Bruce Melodie mu Ukuboza 2020.
Kenny Sol yakomeje gukora ndetse arakundwa cyane byanaje kumuhesha igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Kiss Summer Awards muri 2022 abikesha indirimbo zirimo Joli, Forget, Quality yakoranye na Double Jay wo mu Burundi n’izindi.