spot_img

Mu gihe Rayon Sports ifite umukino kuri uyu wa gatanu aho iza gukina na Gorilla FC iraza kuba inerekana umutoza mukuru mushya wayo ukomoka muri Espagne.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda ibitego 2-1, ikipe ya Rayon Sports yahise yemeranya n’uwo yarimaze kugirira ikizere cyo kuba umutoza mukuru wayo Mohamed Wade ko atazakomeza kuba umutoza mukuru ahubwo amenyeshwa ko azakomeza muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije.

Ibi Rayon Sports yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 15 Mutarama 2024, nibwo Perezida wa Rayon Sports UWAYEZU Jean Fidele yatangaje ko iyi kipe izakomezanya n’umutoza Mohamed Wade nk’umutoza wungirije ndetse bitarenze icyumweru ko igomba kuba yamaze kubona umutoza mukuru mushya.

Mohamed Wade yabujijwe gukoresha imyitozo ku buryo n’umukino iyi kipe yakinnye mu gikombe cy’Amahoro ubwo yatsindaga Interforce ibitego 4-0 watojwe n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi Lebitsa AYABONGA.

Kuri ubu amakuru ahari aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona umutoza ukomoka muri Espagne witwa Gomez wigeze gutoza mu Burundi gusa umwirondoro we urambuye ntiwatangajwe.

Uyu mutoza mukuru mushya araza gutangazwa ku mukino utegerejwe saa 18:00 z’umugoroba ubwo ikipe ya Rayon Sports iraza kuba yakiriye ikipe ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mutoza akaba ategerejwe kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu gatanu rishyira ku wa gatandatu.

Umutoza mukuru mushya siwe gusa uri butangazwe kuri uyu mukino kuko harerekanwa n’umutoza mushya w’abazamu ukomoka muri Kenya Lawrence Webo wamaze gutangazwa n’iyi kipe. Webo we akaba araza kugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa 13:30 za hano i Kigali ndetse akaba ari burebe umukino wa Rayon Sports na Gorilla.

Andi makuru ari mu ikipe ya Rayon Sports n’uko abakinnyi 3 b’abagande barimo Joachiam Ojera, Charles Baale n’umuzamu Simon Tamale bose bari gukora imyitozo muri iyi kipe ndetse bashobora kugaragara mu mukino wo kuri uyu munsi ni nyuma y’uko batinze kugaruka mu myitozo y’iyi kipe ubwo bari baragiye mu biruhuka iwabo mu Bugande.

Check out other tags:

Most Popular Articles