INSIGAMIGANI: Inkomoko y’umugani baca bagira bati; ‘Agahugu umuco akandi umuco’

356

Uyu mugani wegeka igihugu ho umuco wacyo, bawuco iyo bashaka gukemura impaka zishingiye ku mugenzereze y’aha n’aha, nibwo bazikiranura bagira bati;”Agahugu umucu, akandi umuco.” Wakomoyse kuri Mutaga Sebitungwa, umwami w’u Burundi ahayinga umwaka w’i 1700.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, hakaba hari abanyarwanda bari baracikiye i Burundi barimo Bicura bya Rwaka rwa Mazimpaka na Budengeli bwa Ndabarinze. Ubwo Cyilima yari amaze kuzungura murumuna we Karemera Rwaka ku ngoma kuko yari amaze guhuma. Bicura na Bundengeli bamaze gucika basanga Mutaga ahitwa i Nkanda mu Buyenzi (Gikongoro) hari hakiri ah’u Burundi, bamutekerereza ibyabo. Arabakira, arabahaka, ndetse aranabatonesha, abashyira mu bandi bahungu (Abagaragu b’ibwami batari abatware). Bamaze kubageramo barabimenyereza, baramenyerana kuko nabo bari ingenzi. Mutaga arabibakundira bigeze ubwo abagira abatware be. Bukeye araza inkera maze abatware n’abahungu baguma kunegurana n’abo banyarwanda bombi (Budengeli na Bicura). Abarundi barababaza bati;”Kuki umwami w’i Rwanda mumwita Cyilima ntimumwite Kibalima? Mwahinduye izina mukamwita Kibalima kuko ari we wabamaze?” Bicura na Budengeli barabasubiza bati;”Twacitse tutari abiru, none muzatume kuri Cyilima n’abiru be bazabasobanurire impamvu yabyo!”

Ubwo Mutaga arabumvira ageze aho ati;”Nimereke mbamare impaka. Ejo nzatuma umuntu kuri Cyilima azadusobanurire icyo iryo zina rivuga.” Bukeye ashaka ibintu byo kumutashya: impu z’ingwe n’amahembe y’inzovu. Niko kera byagendaga; umwami watumaga ku wundi yamwohererezaga intashyo ari yo maturo, intuma ikayajyana, ikavuga icyo ishatse ntigire icyo iba, iyi ni nayo nkomoko y’umugani baca bagira bati;”Intumwa irarabirwa ntiyicwa.”

Nuko intumwa ya Mutaga iragenda no kwa Cyilima, imusanga Ntora (Ubu ni Gisozi muri Rubungo mu mujyi wa Kigali), imusohoreza  ubutumwa bwa Mutaga. Cyilima n’abahungu babura icyo bayisubiza gusa barayibwira bati;”Genda uzatubarize Mutaga uti ni kuki i Burundi haba inka ariko umwami waho akarenga akimana n’isekurume y’ihene?” Bayiha Mutemura Sekuruza wa Musenyeri Kagame ngo bajyane azamusubize. Bagezeyo Mutemura abwira Mutaga ati;”Cyilima yakuntumyeho ngo azagusobanuriza izina rye umaze kumubwira igituma umwami w’i Burundi yimana imfizi y’ihene kandi i Burundi hari amapfizi y’inka.”

Mutaga amara akanya yiyumvira niko kubaza Mutemura ati;”Witwa nde?” Undi ati;”Ndi Mutemura” Mutaga ati;”Harya imfizi y’inguge n’iy’ihene ikiruta ikindi ni ikihe?” ubwo yamubwiraga ko umwami w’i Rwanda yimana n’isekurume y’inguge. Mutemura abaza mutaga ati;”Ese ubwo hatsinzwe nde?” ubwo yashakaga kumubwira ko yatumye kuri Cyilima ubusa.

Nuko Mutaga abyumvise atyo atuma Mutemura ati;”Genda umubwire uti,’Nimurekere aho gutumanaho bene ayo magambo y’umuco w’abantu’ uti,’Agahugu umuco, akandi umuco.'” Guhera ubwo rero uwo mugani wamamara mu Burundi no mu Rwanda. Abantu baba bagiye impaka ku migenzereze y’aha n’aha ntibemeranywe bakikiranura bavuga bati;”Twoye ayo, agahugu umuco akandi umuco”

IVOMO: Ibirari by’insigamigani, igitabo cya kabiri, page ya 27-28.