spot_img

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 indege y’intambara ya Uganda, Sukhoi-30 yarashe ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habayeho kwibeshya.

Ibirindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarashwe biherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, uku kuraswa kwatumye umwe mu basirikare ba FARDC acika amaguru naho abandi benshi barakomereka.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyahawe amakuru yizewe ko kurasa kw’iyi ndege kwatewe no kwibeshya.

Uwatanze aya makuru mu ibanga, yabwiye umunyamakuru ati;”Ni ubwa gatatu ingabo zacu zirwanira mu kirere zirashe ibirindiro by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kandi batangiye kudutakariza ikizere ku mikorere yacu yo ku rugamba.”

Yakomeje asobanura ko impamvu y’aya makosa ari uko ibisirikare by’ibihugu byombi byananiwe guhuza ibikorwa.

Check out other tags:

Most Popular Articles