spot_img

Kuri uyu wa gatatu nibwo imikino ibanza ya 1/8 k’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yakomezaga, Mukura VS yagombaga kwakirwa na Addax FC yanze gukina kubera ikibuga kibi.

Ikibuga cya Rugende Addax FC yari yakiriyeho Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro

Uyu mukino wagombaga kubera ku kibuga cya Rugende gusa kubera ukuntu cyari cyangiritse bitewe n’imvura byatumye Mukura VS isaba ko umukino utakinwa ndetse komiseri w’umukino yemeza ko uyu mukino ugomba gusubikwa.

Ikibuga cya Rugende

Benshi bibajije ukuntu muri 2024 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemera ko ikibuga nk’iki gikinirwaho nyamara kimeza nabi cyane.

Si uyu mukino wagombaga kuba wonyine kuko mu yindi mikino yabaye:

Bugesera FC 4-0 Marines FC

Gorilla FC 2-0 Kiyovu SC

Kamonyi FC 0-3 Police FC

Vision FC 2-0 Musanze FC

Umukino w’umunsi utegerejwe urahuza AS Kigali na APR FC naho umukino uzahuza Gasogi United na Muhazi United uzaba ku munsi w’ejo wo ku wa kane.

Check out other tags:

Most Popular Articles