spot_img

Abatuye muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barataka ibihombo bikomeye nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda nyamara ariyo nzira bakoreshaga mu bucuruzi bwabo.

Mu busanzwe, abanyekongo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa wo mu karere ka Rusizi uhuza u Rwanda n’u Burundi bajya muri Uvira na Bukavu, bajya cyangwa bava i Bujumbura basubira muri Kivu y’Amajyepfo.

Yewe na Sosiyete ya Mapasa itwara abagenzi hagati ya Bujumbura na Bukavu nayo yakoreshaga uyu mupaka, impamvu nyamukuru ni uko umuhanda wo muri Kivu y’Amajyepfo werekeza i Burundi utameze neza.

Izi ngendo rero zakomwe mu nkokora tariki ya 11 Mutarama 2024 ubwo u Burundi bwafataga umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Perezida w’u Burundi NDAYISHIMIYE Evariste yashinjaga u Rwanda kuba rufasha umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi. Ibi birego u Rwanda rwabyihakanye rwivuye inyuma.

Ubu ntibiri gukunda kwinjira mu Burundi unyuze mu Rwanda cyangwa kwinjira mu Rwanda unyuze mu Burundi aribyo biri gutuma Guverinoma ya Congo ireba uko yahangana n’iyo mbogamizi. Ibinyamakuru bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byanditse ko hari gushakwa uburyo umuhanda w’igitaka wa Bukavu-Ngomo-Uvira wavugururwa.

Ngo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2024 yajyanye n’abashoramari na ba rwiyemezamirimo kuri uyu muhanda, harebwa icyakenerwa gukorwa ngo uyu muhanda utangire gukoreshwa. Ni mu gihe kuri ubu abanyekongo bari gukoresha umuhanda wa Kavimvira.

Check out other tags:

Most Popular Articles