spot_img

Rayon Sports ntizigera itandukana na Mohamed Wade

Perezida wa Rayon Sports UWAYEZU Jean Fidele mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko Rayon Sports irashaka umutoza mukuru ariko Mohamed Wade akahaguma nk’umutoza wungirije.

Mohamed Wade aza mu ikipe ya Rayon Sports yari umutoza wungirije wa Yamen Zelfani ariko nyuma aza guhabwa ikizere cyo gufata ikipe nyuma y’uko Yamen Zelfani agiye.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda nibwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana na Mohamed Wade.

Mohamed Wade ntarupapuro yahawe rumwirukana mu ikipe ya Rayon Sports, Perezida wa Rayon Sports rero ibi akaba yabishyizeho umucyo kuko yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports igomba kurangiza iki cyumweru yabonye umutoza mukuru hanyuma Mohamed Wade akazaguma muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img