NSHUTI Innocent yabonye ikipe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

311

Nyuma yo kujya mu isuzuma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umukinnyi wakiniraga APR FC NSHUTI Innocent yamaze kubona ikipe yo muri icyo gihugu.

Ubwo APR FC yahagurukaga mu Rwanda yerekeza muri Zanzibar mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ntiyajyanye na rutahizamu NSHUTI Innocent kuko we yari yagiye mu isuzuma (test) mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma yo gukora isuzuma, NSHUTI Innocent yabonye ikipe bita One Knoxville SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yasinye imyaka 2 y’amasezerano ashobora kongerwaho umwaka umwe bitewe n’uko yitwaye.

One Knowxville SC ni ikipe yashinzwe muri 2021 yo mu mugi wa Knox muri Leta ya Tennessee, iyi kipe ikaba ikina muri USL League One, iki ni ikiciro cya 3 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri uyu mwaka w’imikino, One Knoxville SC yakinnye imikino 32, itsinda imikino 9, inganya imikino 11, itsindwa imikino 12, yinjije ibitego 39, yinjizwa ibitego 36 bivuze ko ifite umwenda w’ibitego 3 n’amanota 38. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 mu makipe 12.

One Knoxville ikinira kuri Regal Stadium, iyi yakira abafana 3,000. Mu mikino 5 iyi kipe iheruka gukina yatsinzwemo imikino 3, inganya imikino 2.