spot_img

Nyuma y’uko Rayon Sports isubukuye imikino ya shampiyona idafite abakinnyi bakomoka mu Bugande barimo Joachiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale amakuru aravuga ko aba bakinnyi 3 bose bamaze kugaruka muri Rayon Sports.

Aba bakinnyi b’abagande bari baragiye iwabo mu kiruhuka gusa batinda kuba bagaruka. Amakuru avuga ko Ojera yatinze kugaruka muri Rayon Sports kuko yashakaga gutandukana n’iyi kipe nyamara biza kutamukundira.

Simon Tamale we yasobanuye ko icyatumye atinda ari uko yarakiri kwivuza kubera imvune yagize. Charles Baale we ntampamvu yihariye yatanze yatumye atinda kugaruka mu myitozo.

Kuri iki cyumweru ariko nibwo aba bakinnyi uko ari 3 bavuye mu Bugande bagaruka mu Rwanda gukinira ikipe ya Rayon Sports bafitiye amasezerano.

Check out other tags:

Most Popular Articles