Umukinnyi ukomeye wa REG VC yatereye ivi umukunzi we bamaze imyaka irenga 7 bamaze bakundana

246

Umukinnyi ukinira ikipe ya REG VC MUVARA Ronard yatereye ivi umukunzi we bari bamaze igihe bakundana UMUHOZA Mariam.

MUVARA Ronard usanzwe ukina hagati mu ikipe ya REG VC abazwi nk’aba-central cg fixeur yari amaze imyaka kigera ku myaka 7 akundana n’umukunzi we UMUHOZA Mariam kuko banakundanye ubwo bari bakiri mu mashuri yisumbuye.

Muvara na Mariam ubwo bari bakiri mu mashuri yisumbuye

Nyuma yo kurangiza muri Rusumo High School Muvara yakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda arimo APR VC, Gisagara VC na REG VC akinira kuri ubu ndetse ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa volleyball.