spot_img

APR FC yahagurutse i Zanzibar igaruka i Kigali

Kuri iki cyumweru saa 09:10 za hano mu Rwanda nibwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu birwa bya Zanzibar igaruka i Kigali mu Rwanda ni nyuma yo kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup ryo mu birwa bya Zanzibar.

APR FC niyo kipe ya mbere yo mu Rwanda yari yitabiriye iri rushanwa, yari yisanze mu itsinda rya kabiri aho yari kumwe na Simba SC, Singida Big Star na JKU. Umukino wa mbere APR FC yakinnye na Singida Big Star yo mu Tanzania maze itsindwa 3-1.

Umukino wa kabiri APR FC yakinnye na JKU maze iyitsinda ibitego 3-1. Umukino wa nyuma APR FC yanganyije na Simba SC 0-0. Muri iri tsinda APR FC yarigize amanota 4, ikaba iya 3 nyuma ya Simba SC na Singida Big Star zari zifite amanota 6.

APR FC yahise izamuka mu itsinda nk’ikipe yatsinzwe neza (Best looser) niko guhura na Young Africans muri 1/4 k’irangiza. APR FC yabyitwayemo neza maze itsinda Young Africans ibitego 3-1, niko gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Muri 1/2 k’irangiza ari naho urugendo rwa APR FC rwarangiriye, yacakiranye na Mlandege FC yo muri Zanzibar, umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 maze hiyambazwa penaliti. Ikipe ya APR FC yavuyemo itsinzwe penaliti 4-2 gusa ni umukino wakurikiwe n’impaka nyinshi kuko ikipe ya APR FC yikomaga imisufurire yo muri Zanzibar.

N’ubwo APR FC yarimaze kuvamo ntabwo yahise igaruka i Kigali kuko yategereje ko hakinwa n’umukino wa nyuma, ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu uhuza Mlandege FC na Simba SC, Mlandege iza kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko ariyo yarifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda Simba SC igitego 1-0.

Mu gihe APR FC yarikiri muri Zanzibar n’ubundi yakoraga imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img