Nyuma y’uko Meddy yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana agiye gushyira hanze indirimbo ya kabiri yise ‘Niyo ndirimbo’ afatanyije na Adrien MISIGARO.
Iyi ndirimbo Meddy avuga ko izaba irimo inkuru ye mpamo. Ni indirimbo ya kabiri yo kuramya no guhimbaza Imana araba asohoye nyuma ya ‘Grateful’ yasohotse tariki 14 Mutarama 2023.
N’ubwo atari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana byeruye gusa Meddy yajyaga anyuzamo agakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse mu myaka 11 ishize yanakoranye indirimbo na Adrien MISIGARO bise ‘Ntacyonzaba’ nayo yakunzwe cyane.