spot_img

PNL: Abarayon basubukuriye shampiyona mu marira yurudaca hafi gukubita umutoza

Kuri uyu wa gatanu nibwo shampiyona y’u Rwanda Primus National League yasubukuwe hakinwa umunsi wa 16 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi yari yakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino watangiye saa 18:00 z’umugoroba urangira Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Mbere y’uyu mukino amagambo yari yabanje kuba menshi hagati y’impande zombi, burikipe ku ruhande rwayo yahigaga kuzatsinda indi.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yaje gukina idafite bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba bakomoka mu Bugande bose bataragara mu myitozo y’iyi kipe kuva iyi kipe yasubukura aribo umuzamu Simon Tamale, Charles Baale na Joachiam Ojera. Rayon Sports kandi ntiyarifite Aruna Musa Madjaliwa ufite ibibazo by’imvune na BUGINGO Hakim wujuje amakarita 3 y’umuhondo.

Rutahizamu ukomoka muri Senegal iyi kipe iherutse gusinyisha Paul Alon Gomis yari yabanje mu kibuga n’ubwo mu gice cya kabiri yahise asohorwa maze hinjira mugenzi we nawe iyi kipe iherutse gusinyisha ukomoka muri Guinee Alsény Camara Agogo.

Paul Alon Gomis ntacyo yafashije Rayon Sports mu minota 45 y’igice cya mbere

Rutahizamu wa Gasogi United KABANDA Serge niwe wafunguye inshundura ku munota wa 30 nyuma yo guca mu rihumye ba myugariro wa Rayon Sports. Igice cya mbere cyarangiye ari Gasogi United iyoboye n’igitego 1-0.

Rayon Sports yagerageje kwinyara mu isunzu ndetse yinjiza mu kibuga abarimo Agogo, Luvumbu na Mitima Isaac igice cya kabiri kigitangira. Byabaye iby’ubusa kuko ku munota wa 60 n’ubundi rutahizamu wa Gasogi United KABANDA Serge yongeye kurya umugono ubwugarizi bwa Rayon Sports maze atsinda igitego cya 2.

Rutahizamu wa Gasogi United KABANDA Serge yihanangirije Rayon Sports ayitsinda ibitego 2

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yasigaye irwana no kwishyura ibitego 2 yarimaze gutsindwa gusa ntibyaje kuyikundira. Igitego k’impazamarira cyaje kuboneka mu minota y’inyongera gitsinzwe na Luvumbu kuri kufura.

Byari ibyishimo nyuma y’umukino ku Rubambyingwe nk’uko Gasogi United ikunze kwiyita, Perezida w’iyi kipe KAKOZA NKURIZA Charles (KNC) yavuze ko ababaye ko ahubwo ikipe ya Rayon Sports yagombaga kuyangisha umupira maze akayitsinda ibitego 5-0.

Ku bafana n’abakunzi bo amarira yari yose batumva ukuntu batsinzwe na Gasogi United. Bamwe amanota batakaje bakayashyira ku mutoza Mohammed Wade uherutse kugirirwa ikirezere n’ubuyobozi bw’iyi kipe maze akagirwa umutoza mukuru nyuma yo gutoza imikino 11 mu gice cya mbere cya shampiyona nk’umutoza w’umusigire.

Imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu:

Musanze VS Etoile de l’Est (Ubworoherane Stadium, 15:00)

Bugesera FC VS AS Kigali (Bugesera Stadium, 15:00)

Mukura VS&L VS Amagaju FC (Huye Stadium, 15:00)

Gorilla FC VS Etincelles FC (Kigali Pele Stadium, 15:)

Imikino y’uyu munsi wa 16 wa shampiyona izarangira ku cyumweru Sunrise FC yakira Police FC kuri Nyagatare Stadium, Muhazi United FC yakira Kiyovu SC kuri Ngoma Stadium saa 15:00 naho umukino APR FC yari gukina na Marines FC wamaze kuba usubikwa kuko ikipe ya APR FC iri muri Zanzibar aho yagiye gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img