spot_img

Real Madrid yatangiye gukora iyo bwabaga ngo irebe ko yasinyisha rutahizamu ukomoka muri Norway ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza nyuma y’uko ibya Mbappe bikomeje kugorana.

Ikinyamakuru Diario AS cyo muri Madrid muri Espagne cyatangaje ko ikipe ya Real Madrid yaba yakuye ijisho kuri Kylian Mbappe imaze iminsi yirukaho ariko ikaba ibona ko bitoroshye kumuvana muri Paris Saint Germain maze iboneza yerekeza mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City gushaka rutahizamu Erling Haaland.

Real Madrid imaze igihe ishaka gusinyisha rutahizamu w’igikurankota, muri iki gihe cyose Kylian Mbappe niwe wazaga ku mwanya wa mbere gusa ngo ni kenshi uyu musore atigeze anyurwa n’ibyo yahabwaga na Real Madrid bigatuma atayerekezamo.

Diario AS yo yatangaje ko kuri Haaland ho byashoboka ko yasinya muri Real Madrid vuba bidatinze. Bandika ibi bagiraga bati “Ashobora no gusinyira Real Madrid ejo”, ikamutangaho miliyoni €100 nk’uko bikubiye mu masezerano ye ko ariyo mafaranga ikipe yo hanze y’Ubwongereza yamugura.

Ibi biramutse bibaye, Haaland yakongera gukinana na mugenzi we Jude Bellingham banakinanye muri Borussia Dortmund mu Budage.

Haaland muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24 amaze gukina imikino 22 mu marushanwa yose, yatsinze ibitego 19, atanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Umufaransa Mbappe ikipe ya PSG ikomeje kurambararaho, muri uyu mwaka w’imikino yakinnye imikino 24 mu marushanwa yose, atsinda ibitego 24, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Check out other tags:

Most Popular Articles