spot_img

Nyuma y’aho imikino 15 ya mbere ya shampiyona y’u Rwanda Primus National League irangiriye ubundi hagafatwa akaruhuko gato, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama shampiyona iraba igaruka Rayon Sports FC icakirana na Gasogi United.

Kuri uyu wa gatanu shampiyona irasubukurwa hakinwa umukinsi wa 16. Ikipe ya Rayon Sports irakira Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00 z’umugoroba.

Uyu ni umwe mu mikino iba itegerejwe na benshi binajyanye no guterana amagambo kuri kubaho mbere y’umukino.

Imikino izakomeza ku wa gatandatu ikipe ya Musanze FC yakira Etoile de l’Est kuri stade Ubworoherane saa 15:00, Bugesera FC izakira AS Kigali kuri stade ya Bugesera saa 15:00, Mukura VS izakira Amagaju FC kuri stade Huye saa 15:00 naho ikipe ya Gorilla FC izakira Etincelles kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00 z’umugoroba.

Imikino ya nyuma y’umunsi wa 16 wa shampiyona izakinwa ku cyumweru; Sunrise FC yakira Police FC kuri stade Nyagatare naho Muhazi United FC yakire Kiyovu SC kuri stade y’akarere ka Ngoma saa 15:00.

Umukino wa APR FC na Marines FC wagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium ku cyumweru saa 18:00 wo wamaze kuba usubikwa kuko ikipe ya APR FC kuri ubu iri muri Zanzibar aho yari yaritabiriye igikombe cya Mapinduzi Cup.

Abakinnyi 10 nibo batemerewe gukina uyu munsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda kubera bujuje amakarita 3 y’imihondo; muri abo harimo: Osaluwe Olise wa AS Kigali, BUGINGO Hakim wa Rayon Sports, Shalifu Bayo wa Kiyovu SC, MBONYUMWAMI Taiba wa APR FC, NGOY Alvin Ilunga wa Marines FC, Paul Lab Garia wa Sunrise FC, DUSABE Jean Claude wa Amagaju FC, OMBOLENGA Fitina wa APR FC, TUYISENGE Issa wa Muhazi United na MUGABE Robert wa Gasogi United.

Check out other tags:

Most Popular Articles