spot_img

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gusakara amashusho agaragaza Ye wahoze witwa Kanye West akubita umuntu yamugize intere, bikavugwa ko ari umufana warumwegereye amusaba ko yamusinyira “Autograph”.

Amashusho ya Kanye West ubu witwa Ye akubita umufana yasakaye ku mbugankoranyambaga

Uyu mufana wajyanye mu nkiko Ye avuga ko ibi byabaye tariki 13 Mutarama, 2022 ahitwa DTLA, muri Los Angeles, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu mpapuro z’urukiko zifitwe n’igitangazamakuru cya TMZ cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaza ko uyu mufana witwa Justin Poplawski yari hanze ya hotel ategereje Ye ngo amusabe ko yamusinyira.

Kanye West ngo aho kumusinyira yaramubwiye ati;”Genda va hano cyangwa nkukubite!.”

Poplawski si ubwambere yari asabye Ye autograph kandi ngo inshuro yari yabanje byari byagenze neza ntakibazo, gusa kuri iyi nshuro byari byafashe indi sura. Ngo Ye yahise amwegera maze aramubaza ati;”Ese urashaka gukubitwa?”

Ibi byarakomeje ndetse Ye atangira gukubita Poplawski kugeza ubwo uyu mufana yatangiye gusaba imbabazi ngo yigendere ariko biba iby’ubusa kuko yamugize intere.

Justin Poplawski akaba yatanze ikirego arega Kanye West ubu witwa ye avuga ko yifuza indishyi z’akababaro yatewe n’uyu muraperi harimo amafaranga yishyuye kwa muganga yivuza kuko yamwangije isura, amutera ibibazo by’imitekerereze, no kumva ko adatekanye.

Check out other tags:

Most Popular Articles