spot_img

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa 1/2 k’irangiza muri Mapinduzi Cup n’ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar, ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu kwiyambaza penaliti ikipe ya Mlandege ikura APR FC kuri penaliti 4-2. Ni umukino ariko imisifurire itavuzweho rumwe.

Ikipe ya APR FC ni ubwambere yari yitabiriye Mapinduzi Cup ibera muri Zanzibar, yari yisanze mu itsinda rya B aho yarikumwe na JKU, Singida Big Stars na Simba SC. Muri iri tsinda APR FC yazamutse ari iya 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe wa JKU ibitego 3-1, itsindwa umukino umwe na Singida ibitego 3-1, inganya umukino umwe na Simba 0-0.

APR FC yahise izamuka nk’ikipe yatsinzwe neza maze yerekeza muri 1/4 k’irangiza aho yagombaga guhura na Young Africans yo muri Tanzania. N’ubwo APR FC itahabwaga amahirwe yo kurenga iki kiciro yatunguye benshi maze ikuramo Young Africans iyitsinze ibitego 3-1 niko kwerekeza muri 1/2 k’irangiza.

Muri 1/2 k’irangiza ikipe ya APR FC y’umutoza Thierry Froger yagiye gukina idafite rutahizamu wayo Victor Mbaoma chukwuemeka na Apam Assongwe Bemol bose bafite ibibazo by’imvune.

Muri uyu mukino APR FC niyo yahabwaga amahirwe yo gukomeza. No mu kibuga niko byari bihagaze kuko iyi kipe yari hejuru bigaragarira amaso. Ku munota wa 18 w’umukino APR FC yaje kubona igitego gitsinzwe na Shaiboub warunambaye igitambaro cya kapiteni, ni igitego yatsindishije umutwe ku mupira waruzamuwe na NSHIMIYIMANA Ismael Pitchou. Ni iki gitego ariko cyaje kwanga kuko umusifuzi wo ku ruhande yazamuye igitambaro avuga ko habayeho kurarira, uyu ni umwanzuro utavuzweho rumwe ndetse benshi bemeza ko APR FC yibwe.

Umukino waje gukomeza maze ku munota wa 89 NIYIGENA Clement wa APR FC na Rashid Masoud Djuma wa Mlandege FC bombi baza guhabwa ikarita itukura nyuma yo gushaka kurwana.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze hiyambazwa penaliti. Umuzamu ISHIMWE Pierre wa APR FC yagiriwe ikizere maze ashyirwa mu kibuga gufata penaliti.

Mlandege FC niyo yabanje gutera penaliti maze iyitsinda neza cyane, Eldin Shaiboub agiye gutera penaliti ya mbere ya APR FC aba arayihushije, umuzamu arayifata. Penaliti ya kabiri ya Mlandege FC yayitsinze maze na NDAYISHIMIYE Dieudonne Fils (Nzotanga) nawe ahita atsinda penaliti ya kabiri ya APR FC. Mlandege FC yatsinze penaliti ya gatatu maze NIYIBIZI Ramadhan wa APR FC ateye penaliti umuzamu ayikuramo. Kugeza aha Mlandege FC yarifite penaliti 3-1.

Mlandege FC yagiye gutera penaliti ya kane maze umuzamu ISHIMWE Pierre ayikuramo, Sulley Sanda uri mu igeragezwa muri APR FC yateye penaliti ya kane maze arayitsinda. APR FC yasabwaga ko Mlandege FC ihusha penaliti ya gatanu ngo byibuze banganye gusa siko byaje kugenda kuko yayitsinze neza maze umukino urangira ari penaliti 4-2.

Eldin Shaiboub wa APR FC niwe wagizwe umukinnyi mwiza w’umukinnyi ndetse ahabwa igihembo cya TSH 750,000 gusa aya mafaranga ntiyayatwaye kuko yahise ayeterera abasifuzi kuko ngo yabonye aribo bitwaye neza mu mukino.

Nyuma y’umukino ntabwo umutoza wa APR FC Thierry Froger yaganiriye n’itangazamakuru kuko yahagarariwe n’umutoza w’abazamu Ndizeye Aime Desire “Ndanda” watangaje amagambo yujemo kunenga imisifurire.

Ndanda yavuze ko ari ubwambere n’ubwanyuma APR FC yitabira iri rushanwa kubera imisufirire idahwitse babonye muri Zanzibar. Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu hari n’amakipe aza muri iri rushanwa ariko ntagaruke byose biterwa n’uburyo abasifuzi bitwaramo.

Ubwo Ndanda yatangazaga ibi, Azam TV yerekanaga amashusho yahise iyahagarika.

Check out other tags:

Most Popular Articles