spot_img

Ku myaka 34 y’amavuko Gabriel Attal yagizwe Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa. Attal niwe muntu ukiri muto ubashije gufata uyu mwanya mu mateka y’Ubufaransa kandi unemera adashidikanya ko ari umutinganyi.

Gabriel Attal, Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa

 

Kuri uyu wa kabiri nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagize Gabriel Attal Minisitiri w’Intebe maze bimugira uwambere ugiye muri uyu mwanya ari muto mu myaka kandi yemera ubutinganyi.

Gabriel Attal agiye kuri uyu mwanya asimbuye Elisabeth Borne uherutse kwegura kuri uyu wa mbere.

Attal nk’umwe mu banyapolitike bari kuzamuka mu Bufaransa benshi batunguwe no kuba yagizwe Minisitiri w’Intebe, ariko ngo Macron yizeye ko azafasha mu kunoza no kuvugurura guverinoma y’Ubufaransa.

Mu gihe cya COVID-19 nibwo Gabriel Attal yubatse izina ubwo yagirwaga umuvugizi wa guverinoma. Ku myaka 17 gusa nibwo Attal yinjiye ishyaka rya Parti Socialiste (Socialist Party), nyuma yaje gushyirwa muri Minisiteri y’ubukungu n’ishoramari.

Attal agizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa mu gihe yarasanzwe ari Minisitiri w’uburezi, ni umwanya yari yaragiye ho muri 2023.

Abasesenguzi mu bya politiki babona kuba Macron yagize Attal Minisitiri w’Intebe ari mu buryo bwo kumwiyegereza cyane ko Attal yari mu bahabwa amahirwe yo kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2027. Ibi rero Macron akaba yabikoze ngo agabanye abo bazahangana muri ayo matora.

Gabriel Attal yemera ubutinganyi ndetse afite umufasha (Partner) w’umunyamategeko bita Stéphane Séjourné. Séjourné akaba yarabaye umujyanama wa Macron ubwo yari Minisitiri w’ubukungu n’ishoramari ndetse yanamufashije mu matora ya 2017.

Stéphane Séjourné ukundana na Gabriel Attal

Gabriel Attal akimara guhabwa uyu mwanya yagize ati;”Perezida wa mbere muto mu mateka y’Ubufaransa ashyizeho Minisitiri w’Intebe muto mu mateka y’Ubufaransa. Ibi ndabifata nk’ibintera imbaraga.”

Yakomeje agira ati;”Niteguye neza gukora aka kazi.”

Check out other tags:

Most Popular Articles