spot_img

The Ben yatewe imitoma ku isabukuru ye zita izazo

Mu gihe hashize iminsi mike MUGISHA Benjamin wamenyekanye nka The Ben akoze ubukwe na UWICYEZA Pamella bari bamaze igihe bakundana, uyu muryango wongeye kujya mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’amavuko y’umuhanzi The Ben kuko yavutse tariki ya 9 Mutarama 1986.

Umuhanzi The Ben ubwo yakoraga ubukwe na Miss Pamella

Mu kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugabo we, Miss Pamella yanditse amagambo yuje imitoma mu rurimi rw’icyongereza aho yagira ati;”Ugire isabukuru nziza mugabo mwiza. Nge nawe twituriye mu ijuru ryo ku isi.”

Ubutumwa Miss Pamella yanyujije kuri Instagram yifuriza isabukuru nziza umugabo we The Ben

Yakomeje agira ati,”Nkunda uko ngukunda. Warakoze kumbera inshuti nziza ndetse no gutuma mba ngewe muri byose. Ubundi ntantungane ibaho ariko wowe uri yo kuri nge! Ni wowe nasengeye kandi nifuza ko tuzarambana. Nterwa ishema nawe ubuziraherezo. Kura ujye ejuru.”

Ubu butumwa Miss Pamella yabunyujije ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi maganatatu (>300,000) ndetse ni amagambo yaherekezaga amashusho agaragaza aba bombi bishimanye.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img