spot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo umuzamu uherutse kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports Khadime Ndiaye w’umunya-Senegal yasesekaye i Kigali gusinyira iyi kipe ngo ayibere umuzamu mushya.

Uhereye ibumoso: NGABO Roben ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports n’umuzamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ndiaye

Khadime Ndiaye ni umuzamu w’imyaka 27 y’amavuko, akaba yarasanzwe akinira ikipe ya Guediawaye FC iri mu zikomeye muri Senegal.

Uyu muzamu yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho itakaje HAKIZIMANA Adolphe werekeje mu ikipe ya AS Kigali. Rayon Sports yarisigaranye abazamu babiri aribo Simon Tamale w’umugande na HATEGEKIMANA Bohneur gusa bikaba bivugwa ko Simon Tamale uri mu biruhuko iwabo mu Bugande ashobora no kutagaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu muzamu kandi yinjiye muri Rayon Sports mu gihe hashize amasaha make iyi kipe itandukanye n’uwari umutoza w’abazamu Samuel Mujabi Kawalya.

Kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Mutarama, ikipe ya Rayon Sports iraza kumanuka mu kibuga yakira ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Rayon Sports ikomeje imyitozo mu nzove ndetse inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports ni uko myugariro NSABIMANA Aimable warumaze amezi 3 hanze y’ikibuga kubera imvune kuri ubu yamaze kugaruka mu myitozo ndetse ameze neza.

Check out other tags:

Most Popular Articles