spot_img

Guelor Kanga ni umukinnyi ukinira ikipe ya Red Star Belgrade inazwi kandi nka Crvena zvezda yo muri Serbia, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba akomeje gukurikirwana na CAF ku byaha byo guhindura imyirondoro kuko bigaragara ko uyu mukinnyi yavutse kandi nyina umubyara yarapfuye.

Guelor Kanga ukinira Red Star Belgrade (Crvena Zvezda)

Ubundi Kanga akinira ikipe y’igihugu ya Gabon nk’umukinnyi wavutse tariki ya 1 Nzeri 1990, wavukiye Oyem muri Gabon. Muri 2019 ubwo hakinwaga imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021, ikipe y’igihugu ya Gabon yabashije kubona itike nyuma y’uko ibaye iya kabiri mu itsinda, ni itsinda yarikumwemo na Gambia, DR Congo na Angola.

Muri iri tsinda Gabon yazamukanye na Gambia naho DR Congo na Angola zirasigara. Mu manota 10 Gabon yazamukanye harimo amanota 4 yakuye kuri DR Congo kuko umukino ubanza wabereye muri DR Congo warangiye amakipe yombi anganya 0-0, naho mu mukino wo kwishyura Gabon itsinda DR Congo ibitego 3-0. Imikino yose uko ari 6 y’amatsinda Guelor Kanga yayigaragayemo ndetse ari mu nkingi za mwamba za Gabon.

Ibi bikimara kuba nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FECOFA, ryahise ritanga ikirego muri CAF kijyanye na Guelor Kanga rivuga ko akoresha imyirondoro itari iye. FECOFA yo ivuga ko uwiyita Guelor Kanga ubundi yitwa Kiaku Kiaku Kiangana, akaba yaravutse tariki 5 Ukwakira 1985, akavukira i Kinshasa muri DRC, nyina akaba yaritabye Imana mu 1986 muri DRC n’ubundi.

Icyo gihe, ikirego cya FECOFA cyarakiriwe muri CAF gusa giteshwa agaciro kuko ntabihamya bifatika yatangaga. Byarashobokaga ko mu gihe ibi byaha byo guhindura imyirondoro byahama Guelor Kanga byashoboraga no kugira ingaruka ku ikipe y’igihugu ya Gabon ikaba yanakurwa mu gikombe cy’Afurika gusa ntibyabaye kuko FECOFA yananiwe gutanga ibihamya bifatika.

Ikipe ya Red Star Belgrade yo ntiyigeze yifuza kugira byinshi ivuga kuri uyu mukinnyi wayo ushinjwa guhindura imyirondoro kuko ngo n’ubundi ahandi yakinnye hatandukanye harimo mu ikipe ya Rostov yo mu Burusiya na Sparta Prague yo muri Czech Republic ntakibazo byateye.

Ni kenshi abakinnyi bashinjwa guhindura imyaka byumwihariko ku bakomoka muri Afurika, yewe na hano mu Rwanda ni uko, gusa iyi nkuru y’uyu musore yabaye ikimenyabose kuko uhuje ibyo FECOFA ivuga n’ibyanditse mu mpapuro; Guelor Kanga yaba yaravutse imyaka 4 nyuma y’uko mama we umubyara apfuye.

Check out other tags:

Most Popular Articles