Umuhanzi Necky w’umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo amarangamutima afatanyije na Anitha kiku akomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’uko Hari amafoto agiye hanze agaragaza imyitwarire idasanzwe bamwe bakeka ko ari ikunzwe gukorwa n’abaryamana bahuje bazwi nka abatinganyi.
Umuhanzi Necky watangiye kumenyekana cyane mu mwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na gatatu (2023) Akoze indirimbo amarangamutima afatanyije na Anita kiku ndetse ikaba yarakunzwe mu buryo busanzwe cyane ko yahise irebwa n’abantu barenga ibihumbi icumi mu munsi umwe.
Amakurumashya ubwo twamenyaga ibiri kuvugwa kuri uyu muhanzikazi Necky twagerageje kumuvugisha!
Necky yatangaje ko ibiri kuvugwa atari ukuri kubera ko umukobwa wagaragaye mumafoto bari kumwe atari w’ahandi ahubwo ari murumuna we witwa Cadette, ndetse ngo kubera urukundo rwa kivandimwe baba bafitanye bikaba byatuma umuntu utabizi byatuma akeka ibindi bintu
Ikindi kandi Necky Yakomeje ashimira abakunzi be bamushyigikira muri career ye y’ubuhanze bamwereka urukundo kandi nakomeza kureba indirimbo ze , yavuze ko bimufasha cyane, bituma adacika intege kandi agakomeza gukora cyane kugirango ashimishe abakunzi be