spot_img

Ikipe y’igihugu ya Brazil y’umupira w’amaguru imaze igihe idafite umutoza mukuru ari nabyo byari byatumye yifuza umutoza wa Real Madrid umutaliyani Carlo Ancelotti, nyuma byaje kwanga kuko Ancelotti yongereye amasezerano azamugeza muri 2025 atoza ikipe ya Real Madrid.

Byavugwaga ko Brazil ishobora guhita ihabwa umutoza ukomoka muri Portugal, utoza ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani Jose Mourinho nyamara ariko uyu nawe yanyomoje ayo makuru avuga ko atari byo.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize amakipe menshi yo muri Saudi Arabia yifuje Jose Mourinho w’imyaka 60 y’amavuko nyamara arayahakanira yemeza ko azaguma muri AS Roma.

Mu magambo ye Jose Mourinho yagize ati,”Ntamuntu numwe wo muri Brazil wampamagaye. Brazil ntabwo yigeze impamagara ngo nyibere umutoza mukuru. Nabwiye umu-agent wange ko ntawundi muntu bagomba kuvugana mu gihe cyose nkiri umutoza wa AS Roma.”

Amakuru yo kuba Jose Mourinho yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil yazamutse nyuma y’aho uyu mutoza ntayandi makipe yo ku mugabane w’Iburayi yagaragaje ko amwifuza, hakiyongeraho kuba Carlo Ancelotti we byaranze ko yerekeza muri Brazil.

Kugeza ubu Mourinho ni umutoza wa AS Roma, afite amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri Kamena 2024, bikaba biteganyijwe ko agomba gutandukana n’iyi kipe nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu gihe ntabundi bwumvikane bubayeho.

Check out other tags:

Most Popular Articles