Amazina ye bwite yiswe n’ababyeyi ni SELENA MARIA GOMEZ akaba umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Lose you to love me, The heart wants what it wants, Ice cream arikumwe na Black Pink ntitwibagirwe indirimbo Calm down remix yasubiranyemo na Rema umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria no ku isi muri rusange tutibagiwe n’iyo aheruka gusohora yise Single soon. Si ibyo gusa rero kuko uyu mukobwa yahiriwe cyane na Cinema ku buryo uwavugako ameze neza ataba yibeshye.
Nubwo bimeze gutyo ariko uyu muhanzikazi ubwo yari ari mu kiganiro cyitwa Smartless gitambuka kuri E NEWS yatangaje ko atagishishikajwe no kongera gukora umuziki avuga ko agiye kuwuhagarika burundu ahubwo akiyegurira gukina filime ntakindi abibangikanyije.
Uyu muhanzikazi ariko yatangaje ko mbere yo gusezera ku muziki burundu azabanza agashyira hanze album azasigira abakunzi be ndetse iyi album cyangwa uyu muzingo uzaza ukurikira iyo yise “Rare” ari nayo aheruka, gusa yavuze ko iyo album izajya hanze muri uyu mwaka turimo wa 2024 nubwo atavuze amatariki izasohokeraho gusa.