spot_img

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 nibwo ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali yerekeza mu birwa bya Zanzibar aho igiye gukina igikombe cya Mapindzi Cup. Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 24 ariko batarimo uwari captain wayo Omborenga Fitina.

Mu byatumye Omborenga Fitina atajyana na bagenzi be bivugwa ko ari ukubera imyitwarire idahwitse amaze iminsi agaragaza irimo no gusiba imyitozo kandi ntampamvu yatanze. Ibi bije nyuma y’uko hari andi makuru yagiye hanze aho uyu musore ashinjwa kuba yaragurishije imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ku witwa NIYIGENA Hamimu, akayimugurisha ariko irimo umwenda wa 2,160,000 RWF. Ibi byajyanye no kuba uyu musore yahise yamburwa igitambaro cy’ubukapiteni maze gihabwa NIYOMUGABO Claude.

NIYOMUGABO Claude, kapiteni mushya wa APR FC

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda ariko ikipe ya APR FC yabanje guca ku bitaro bya Muhima, ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo gusangira no kwifuriza abarwariye muri ibi bitaro Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. APR FC ikaba yatanze ibikoresho by’isuku bitandukanye n’amata, bongeraho kandi amafaranga yo kwishyurira abarwayi babuze ayo bishyura, ni igikorwa APR FC imaze kugira ngarukamwaka muri iyi minsi mikuru.

Mu gikorwa cy’urukundo APR FC yakoze yariyobowe na chairman wayo Col KARASIRA Richard

APR FC iraza guhagurukira ku kibuga k’indege cya Kigali i Kanombe ubundi inyura i Nairobi muri Kenya ibone kwerekeza muri Zanzibar.

Muri gikombe cya Mapinduzi, APR FC yisanze mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na Singida yo muri Kenya, Simba SC yo muri Tanzania na Jamhuri SC yo muri Zanzibar. Umukino wa mbere APR FC izakina izahura na Singida yo muri Kenya tariki ya 1 Mutarama 2023. APR FC n’iyo kipe ya mbere yo mu Rwanda igiye kwitabira iki gikombe.

Check out other tags:

Most Popular Articles