spot_img

Rodrigo Hernández Cascante ni umukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Uyu musore yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Villareal ndetse aza kuyizamukiramo mbere yo kwerekeza muri Atletico Madrid muri 2018, byasabye umwaka umwe wo kwigaragaza maze abengukwa n’umutoza Pep Guadiola muri 2019 ndetse ahita amuzana mu ikipe ya Manchester City.

Rodri avuga ko bimwe mu byo yigiye ku mutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone ari ukugira ishyaka no guhangana muri we ndetse ko ari bimwe mu bimugira umukinnyi mwiza mu kibuga.

Ubwo yajyaga muri Premier League mu Bwongereza yavuze ko ku mukino we wa mbere yahuye n’ikipe ya West Ham United, ubwo bahanganiraga umupira, ku bw’impanuka rutahizamu wa West Ham United Michail Antonio yamukubise inkokora ku zuru, hanyuma ngo umusifuzi aramwegera aramubwira ati;”Welcome to the English Premier League.” Ubishyize mu Kinyarwanda yaramubwiye ati;”Ikaze muri shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza.”

Rodri n’igikombe cya UEFA Champions League

Abajijwe ku bijyanye no gutwara ballon d’or Rodri yasubije agira ati;”Ibyo udashobora kugenga ntibiba bikureba.”

Kuva Rodri yagera muri Manchester City amaze kuyifasha gutwara ibikombe 10 birimo Premier League inshuro 3 zikurikirana, UEFA Champions League, Club World Cup n’ibindi.

Check out other tags:

Most Popular Articles