N’ubwo shampiyona y’u Rwanda yahagaze gusa ikipe ya APR FC yo ikomeje imyitozo i Shyorongi aho iri kwitegura irushanwa rya Mapinduzi Cup yatumiwemo rizabera muri Zanzibar. Iri ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zanzibar kuva muri mu 1998 mu rwego rwo kwibuka impinduramatwara muri Zanzibar (Zanzibar Revolution).
Ni ubwambere mu mateka ikipe yo mu Rwanda igiye kwitabira iri rushanwa. Byatangiye iri rushanwa rikinwa n’amakipe yo muri Zanzibar na Tanzania gusa, nyuma yaho nibwo batangiye gutumira amakipe yo hanze kugeze muri uyu mwaka ubwo ikipe ya APR FC nayo yahabwaga ubutumire ndetse ntiyahwema kubwemeza.
APR FC yisanze mu itsinda rya B aho iri kumwe na Jamhuri SC yo muri Zanzibar, Simba SC yo muri Tanzania, na Singida yo muri Kenya.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbugankoranyambaga za APR FC, ushinzwe ubuzima bwa burimunsi bw’iyi kipe, Team manager NTAZINDA Eric yatangaje byinshi kuri iyi kipe. Mu makuru NTAZINDA yatanze yavuze ko bishimiye uko barangije imikino ibanza ya shampiyona ndetse ko bagomba kongeramo abakinnyi mu ikipe yabo.
Yakomeje avuga ko kubijyanye na Mapinduzi Cup, ikipe ya APR FC izahaguruka mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2023, ni mu gihe umukino wa mbere iyi kipe izawukina tariki ya 1 Mutarama 2024.