UMWATAKA WA MANCHESTER UNITED YAGARAGAJE AMARANGAMUTIMA YE NYUMA YO GUTSINDA IGITEGO CYA MBERE MURI PREMIER LEAGUE

214

Mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo ikipe ya Manchester United yasinyishije rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka muri Denmark Rasmus Hojlund imuvanye muri Atalanta yo mu Butaliyani. Uyu musore yaraje nk’igisubiza cy’ubusatirizi bw’ikipe ya Manchester United.

Rasmus Hojlund ubwo yasinyiraga ikipe ya Manchester United

Hojlund akigera muri Manchester United yahise agira ikibazo k’imvune gusa nyuma aza gukira ndetse agaruka mu kibuga, yatsindiye ikipe ya Manchester United ibitego 5 muri UEFA Champions League nubwo bitayibujije kuviramo mu matsinda nyuma y’uko ibaye iyanyuma mu itsinda ryarimo Bayern Munich yo mu Budage, Copenhagen yo muri Denmark na Galatasaray yo muri Turkey.

Hojlund ariko ku rundi ruhande ntabwo yigeze ahirwa muri shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza Premier League aho byasabye imikino 15 ngo abashe kuba yatsinda igitego cya mbere muri iyi shampiyona.

Ni mu mukino w’umunsi wa 19 ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Aston Villa. Aston Villa yatangiye yitwara neza maze itsinda ibitego 2-0 ndetse igice cya mbere kirangira gutyo. Nyuma ariko mu gice cya kabiri, ikipe ya Manchester United ibifashijwemo na Alejandro Garnacho ku munota wa 59 n’uwa 71 yaje kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe maze iza no kubona igitego cy’insinzi ku munota wa 82 ibifashijwemo na Rasmus Hojlund.

Nyuma y’umukino, rutahizamu Rasmus Hojlund yabajijwe uko yiyumva maze mu magambo ye aragira ati,”Bwanyuma na nyuma mbonye igitego cyange cya mbere, ndishimye cyane..ibi nshobora kubyubakiraho noneho.”

Uyu musore ni umwe mu bitezweho gufasha ikipe ya Manchester United mu busatirizi mu myaka iri imbere ndetse n’ikipe y’igihugu ya Denmark muri rusange.