spot_img

Kuri uyu wa kabiri hakinwaga imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League. Amakipe agera ku 8 niyo yakinaga mu gihe andi makipe 8 azakina kuri uyu wa gatatu.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa kabiri; ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 ni ibitego byabonetse ku ruhande rwa Gorilla FC bitsinzwe na IRAKOZE Darcy ku munota wa 36 na HABIMANA Yves ku munota wa 63 naho ibitego 2 bya Gasogi United byatsinzwe na Hamiss Hakim ku munota wa 59 na Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou ku munota wa 80.

Mu gihe umukino wa Gorilla FC na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium watangiye saa 15:00 z’amanywa, ku mugoroba saa 18:00 ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Bugesera FC. Ikipe ya APR FC yabanje igitego ku munota wa 17 cyatsinzwe na Victor Mbaoma mu gihe ikipe ya Bugesera FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 89 w’umukino gitsinzwe na TUYIHIMBAZE Gilbert. Uyu musaruro utari mwiza ku ikipe ya APR FC ukomeje gushyira umutoza w’umufaransa Thierry Froger mu manga aho bishobora gutuma yirukanwa nk’uko Yamez Zelfani wa Rayon sports byagenze.

Kuri Huye Stadium ikipe ya Mukura VS&L yari yakiriye Sunrise FC, uyu mukino warangiye ikipe ya Mukura yari mu rugo itsinze igitego 1-0, ni igitego cyatsinzwe na NDAYOGEJE Gerrard ku munota wa 89 w’umukino. Mukura yongeye kubona insinzi nyuma yo kumara iminsi ititwara neza.

Undi mukino warutegerejwe i Rubavu kuri stade Umuganda ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye Musanze FC. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Musanze FC iteye mpanga ikipe ya Etincelles kuko ku kibuga habuze imbangukiragutabara (Ambulance) nyamara ntamukino ugomba kuba imbangukiragutabara idahari. Etincelles FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Musanze FC nk’uko amategeko abiteganya.

Imikino y’umunsi wa 6 iraza gukomeza kuri uyu wa gatatu;

Police FC VS Muhazi United (Kigali Pele Stadium, 15:00)

Rayon Sports VS Etoile de l’Est (Kigali Pele Stadium, 18:00)

Amagaju FC VS SC Kiyovu (Huye Stadium, 15:00)

Marines FC VS AS Kigali (Umuganda Stadium, 15:00)

Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona rukomeje kuyoborwa na Musanze FC n’amanota 13, ikurikirwa na APR FC n’amanota 11 naho Amagaju FC aza ku mwanya wa 3 n’amanota 9.

Check out other tags:

Most Popular Articles