spot_img

Umukinnyi wa FC Barcelona Lamine Yamal yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ubashije gutsinda igitego muri shampiyona ya Esipagnye (Espagne) La Liga akiri muto.

Granada yari yakiriye ikipe ya FC Barcelona mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya La Liga. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, Granada yabanje gutsinda ibitego 2 byose mu gice cya mbere byatsinzwe na Bryan Zaragoza Martinez ku munota wa 1 no ku munota wa 29. FC Barcelona yavuye inyuma yishyura ibyo bitego 2 ibifashijwemo na Lamile Yamal watsinze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Sergio Roberto atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 86.

Igitego cya Lamile Yamal cyamugize umukinnyi wa mbere mu mateka ya La Liga ubashije gutsinda igitego akiri muto, abikoze afite imyaka 16 n’iminsi 87. Hari hashize iminsi mike Yamal yanditse andi mateka yo kuba umukinnyi wa mbere wabanje mu kibuga akiri muto muri UEFA Champions League, ni umukino yabanje mu kibuga ubwo FC Barcelona yakinaga na FC Porto tariki 4 Ukwakira 2023.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya FC Barcelona yahise yisanga ku mwanya wa 3 muri La Liga n’amanota 21 mu mikino 9, yizigamye ibitego 11. Urutonde rw’agateganyo ruyobowe na Real Madrid ifite amanota 24, igakurikirwa na Girona ifite amanota 22 ubundi hakaza FC Barcelona.

Check out other tags:

Most Popular Articles