spot_img

Amakipe ya APR WVC na RRA WVC mu bari n’abategarugori na APR VC na Police VC mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyerere International Championship.

Nyerere International Championship ni irushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Mwarimu Julius Kambarage Nyerere witabye Imana tariki ya 14 Ukwakira 1999. Nyerere yabaye umukuru w’igihugu cya Tanzania hagati y’umwaka wa 1964-1985, ni nawe wabaye perezida wa mbere wa Tanzania. Uretse kuba Perezida yanabaye Minisitiri w’intebe wa Tanganyika mu 1961-1962, yaje no kuba perezida wayo mu 1962-1964.

Amakipe yo mu Rwanda 4 niyo yamaze guhaguruka i Kigali yerekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania aho iri rushanwa rizabera hagati ya tariki 10-14 Ukwakira 2023.

Check out other tags:

Most Popular Articles