Abakinnyi 4 ba Paris Saint Germain barimo Ousmane DEMBÉLÉ, Achraf HAKIMI, Randal KOLO MUANI na Layvin KURZAWA bahanishijwe kudakina umukino umwe bazira ko bashyigikiye abafana baririmbaga indirimbo zirwanya umuryango wa LGBTQ+.
Tariki ya 24 Nzeri 2023 mu mukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1 ubwo PSG yari yakiriye Marseille kuri Parc de Prince; abafana ba PSG baririmbye indirimbo zirwanya umuryango w’abafite imyumvire y’ihariye ku rukundo n’imibonanompuzabitsina uzwi nka LGBTQ+ hanyuma abakinnyi ba PSG barimo umufaransa Ousmane DEMBÉLÉ, umunya-Maroc Achraf HAKIMI, umufaransa Randal KOLO MUANI n’umufaransa Layvin KURZAWA bagiye kubafasha kuririmba izo ndirimbo ari nabyo byatumye bafatirwa ibihano. Ni nyuma y’uko PSG yari imaze kubona insinzi y’ibitego 4-0.
Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu, irondabwoko rikorerwa abayahudi no kurengera abafite ibyiyumviro byihariye ku rukundo n’imibonanompuzabitsina bibumbira mu muryango wa LGBTQ+ kazwi nka DILCRAH gafatanyije na minisiteri ya siporo mu Bufaransa na minisiteri y’Uburinganire mu Bufaransa bafatiye ibihano aba bakinnyi ba PSG bazira ko bashyigikiye abafana baririmbaga indirimbo zirwanya LGBTQ+ mu ruhame ndetse nabo bakabikorera mu ruhame.
Aba bakinnyi ba PSG bari bagerageje gusaba imbabazi tariki ya 1 Ukwakira 2023 gusa ntibyabujije ko bahabwa ibihano mu myanzuro yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nyuma y’iminsi 10 basabye imbabazi ndetse iki gihano kikaba kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa guhera kigisohoka.
PSG ikaba ikurikijeho umukino izakirwamo na Rennes kuri Roazhon Park mu munsi wa 8 wa Ligue 1, aba bakinnyi bose uko ari 4 ntabwo bazagaragara muri uyu mukino uzaba tariki ya 8 Ukwakira 2023. Ibihano ntibyarebye abakinnyi gusa kuko ahubwo byakoze no ku ikipe ya PSG muri rusange, mu mukino iyi kipe izongera kwakira tariki ya 21 Ukwakira 2023 izakina igice kicaramo abahuriga muri Parc de Prince (Cyaririmbaga indirimbo zipfobya umuryango wa LGBTQ+) ntamufana n’umwe urimo nk’igihano.