spot_img

MUNEZERO Valentine warusanzwe ukinira ikipe ya APR WVC yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Tunisia ya Club Sportif Sfaxien.

MUNEZERO Valentine yambaye numero 11

Valentine ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu mukino wa volleyball mu bari n’abategarugori aho akina yataka abazwi nka hitter mu rurimi rw’icyongereza.

Nyuma yo kumenyekana muri IPRC Kigali muri 2018 kuri ubu yakiniraga ikipe ya APR WVC ndetse niwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori y’u Rwanda mu mukino wa volleyball.

Mu byatumye ikipe ya Club Sportif Sfaxien yifuza uyu mukobwa ni uko yigaragaje mu gikombe cy’Afurika Africa nations Women Championship 2023 giherutse kubera mu gihugu cya Cameroon aho u Rwanda rwatahanye umwanya wa kane. Bivugwa ko yasinye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe yo muri Tunisia gusa ushobora no kongerwa.

MUNEZERO Valentine unakina beach volleyball, iyi ni volleyball ikinirwa ku mucanga gusa iba igizwe n’abakinnye babiri gusa asigiye ikipe ya APR WVC ibikombe byinshi bitandukanye ariko by’umwihariko harimo shampiyona 2 zikurikiranya.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles