NIYONSHUTI Yannick wamenyekanye muri sinema nka Killaman yamaze gusinyana amasezerano n’igitangazamakuru cya TV 10 yo kuzajya kinyuzaho film se.
Killaman yatangiye kumenyekana ubwo yakinaga muri film zo gusetse (Comedy) hamwe na Nyaxo gusa nyuma aza gukomeza yubaka izina rye kugeza ubwo aka kanya ari mu bakinnyi ba sinema bahagaze neza ndetse bakunzwe. Byarenze ibyo ubu ni n’umushoramari muri sinema aho afite abakinnyi bazamutse muri sinema babikesha we.
Muri film, Killaman akundirwa uko akina nk’umurakare byumwihariko iyi yambaye impuzankano ya gisirikare ari nawo mwambaro yamenyekanyemo nubwo nyuma nko muri film ari gukina ubu ya My Love akina ari umusore uri mu rukundo ndetse benshi batangazwa no kubona nabyo abishoboye.
Abakundaga Killaman benshi barushijeho kumukunda ubwo yavugaga ku nkuru ye n’umugore we UMUHOZA Chemsa aho babanye nyuma yo kumutera inda nyamara bombi bakiri bato yewe ari ntanikintu bafite ariko Killaman yabaye intwari yanga kwihakana umugore we ndetse babana ubwo. Kuri ubu Killaman n’umugore we chemsa ni umuryango wibarutse abana babiri.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga Killaman yatangaje ko film ya My Love isanzwe ica kuri YouTube channel ya Killaman Empire na Big Mind Comedy ica kuri channel yitwa Bigmind Empire zamaze kugurwa na TV 10 aho zizanya zinyura kuri iyi televiziyo ariko kandi avuga ko no kuri YouTube aho zari zisanzwe zinyura ntacyahindutse.
My love ni film y’urukundo aho Killaman ukina yitwa Yannick akaba umwana wo mu bakire aza gukunda umukobwa wo mu bakene, ikiyongereyeho afite ubumuga bwo kutabona, uwo mukobwa aba ari Nyambo nawe umaze kuba icyamamare muri sinema. Muri iyi film y’uruhererekane ariko hanagaragaramo ibyamamare muri sinema nka Tuko Wote, Mama Nick, Soloba, Dogiteri Nsabi n’abandi.
Big mind Comedy ni film irangira n’ubwo rimwe na rimwe ikinwa ikurikirana, iyi yo ikunze kugaragaramo ibyamamare muri sinema ndetse bigezweho muri iki gihe harimo Mitsutsu, Dogiteri Nsabi, Bijiyobija, Nyambo n’abandi. Iyi film nayo Killaman akunze kuyigaragaramo.