Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yamaze kugera mu murwa mukuru wa Ghana Accra aho igiye gukina umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha. Umukino ubanza warangiye Ghana itsinze ibitego 7-0.
Amavubi y’abari n’abategarugori agiye muri Ghana gukina umukino wo kwishyura ayobowe n’uwari umutoza wungirije MUKAMUSONERA Theogenie ni nyuma yaho uwari umutoza mukuru NYINAWUMUNTU Marie Grace yirukanywe kuri iyo mirimo azira gutangaza amagamabo adahamanye n’amahame y’umupira w’amaguru, hatirengagijwe ariko n’umusaruro nkene w’ikipe y’igihugu.
Nyuma y’umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium ubwo Ghana yatsindaga u Rwanda ibitego 7-0, umutoza NYINAWUMUNTU yatangaje ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona ikipe ya Ghana kuko ifitemo abakobwa benshi bifitemo imisemburo myinshi ya gihungu ibi bituma bagaragara nk’abahungu ndetse bikaba bibafasha no mu kwitwara neza. Aya magambo ya NYINAWUMUNTU ntiyavuzweho rumwe ndetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bidatinze ryasohoye itangazo rivuga ko NYINAWUMUNTU yirukanywe azira amagambo yatangaje.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yasesekaye i Accra kuri iki cyumweru saa 16:00 z’umugoroba za hano mu Rwanda ndetse yahise ikora imyitozo ya mbere yo kwitegura umukino wo kwishyura n’ikipe ya Ghana y’abari n’abategarugori.
Umukino wo kwishyura utegerejwe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023 ukazakinirwa mu murwa mukuru wa Ghana, Accra kuri Ohene Djan Sports Stadium. U Rwanda rurasabwa gutsinda byibuze ibitego 8-0 ngo rubashe gukuramo Ghana.