Nyuma y’igihe umuhanzi Meddy adasohora indirimbo ahubwo akarangwa no gusangiza abakunzi be amafoto ye n’umuryango we ku mbugankoranyambaga byatumye Shaddy Boo amubaza niba yarabaye Slay queen.
NGABO Medard Jobert ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe ndetse banditse amateka muri muzika nyarwanda ndetse yazamuye ibendera ry’u Rwanda muri muzika.
Nyuma yo gushaka umugore Meddy kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko ahagaritse umuziki w’isi ahubwo agiye mu muziki wo kuramye no guhimbaza Imana. Nyuma yo gutangaza ibi ariko yasohoye indirimbo imwe gusa yise “Grateful” yasohotse tariki ya 14 Mutarama 2023 bivuze ko hashize igihe kigera ku meza akabakaba 9 adasohora indirimbo.
Meddy muri iki gihe arangwa no gushyira ku mbugankoranyambaga ze amafoto ye nay’umuryango we n’amagambo akebura abantu (Quotes) nyamara iyo ukurikiranye comments ziba kuri posts ze nyinshi ziba zigaruka ku ngingo imwe yo gukumbura indirimbo, abakunzi be bamugaragariza urukumbuzi mu muziki.
Kuri post Meddy yashyize ku rukuta rwe rwa X (Twitter) kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nzeri 2023 saa 23:03 za hano mu Rwanda, ni ifoto uyu muhanzi ahagaze imbere y’igare riri mu bwoko bwa matabaro ririho imizingo ayiherekesha amagambo agira ati,”God has a definite plan and definite purpose. Don’t live an empty life” umushabitsi Shaddy Boo yahise agira icyo abivugaho.
MBABAZI Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo by’umwihariko ku mbugankoranyambaga yafashe iyi post ya Meddy maze ayikorera retweet ubundi yandikaho amagambo agira ati,”Amaphoto yawe turayarambiwe dukeneye indirimbo, keretse niba nawe usigaye warabaye umuSlay kuri style”
Aya magambo ya Shaddy Boo kuri Meddy yarikoroje ku mbugankoranyambaga ndetse bikomeza guhamya ko koko hakumbuwe indirimbo z’uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Slowly, Amayobera, Igipimo, Carolina, Akaramata, Nasara, Inkoramutima n’izindi.