spot_img

IMYIDAGADURO: BYATANGAJE BENSHI KUBONA ZIMBABWE IZAHAGARARIRWA N’UMUZUNGU MURI MISS UNIRVERSE

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko bita Brooke Bruk Jackson akaba azahagararira igihugu cya Zimbambwe mu irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss Universe) rizaba mu Ugushyingo ni nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu.

Miss Universe Zimbabwe 2023 Brooke Bruk Jackson

Zimbabwe ni igihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika, iki gihugu kikaba gituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 16 ndetse 98% muri aba bakaba ari abirabura, undi mubare munini wabo ni abametisi abandi bakaba abanya-Aziya, abazungu bo muri iki gihugu ntanubwo bagera kuri 1% nyamara nyampinga wabo ni umuzungu.

Tariki 16 Nzeri 2023 ubwo hari ku munsi wo ku wa gatandatu nibwo hatowe Miss Universe Zimbabwe 2023 maze umuzungu Brooke Bruk Jackson ahiga abandi bakobwa 11 bari bahanganye agirwa nyampinga atyo, ni ibirori byabereye mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.

Brooke Bruk Jackson akaba yarahembwe ibihumbi 10 by’amadorali ubwo ni arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda, ahabwa itike yo gusura isumo rya  Victoria riherereye hagati ya Zimbabwe na Zambia ku mugezi wa Zambezi, umwaka umwe w’amasezarano yo kwerekana imideli n’urugendo rwo kujya muri Amerika yo hagati.

Nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wa Zimbabwe, Brooke akaba agomba guhagararira iki gihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’isi rizaba tariki ya 18 Ugushyingo rikabera muri El Salvador, ni igihugu cyo muri Amerika yo hagati, rikaba rizaba riba ku nshuro yaryo ya 72.

Byari ibyishimo kuri Brooke kwegukana ikamba rya Miss Zimbabwe ubu ryitwa Miss Universe Zimbabwe ni nyuma y’uko hari hashize imyaka igera kuri 22 iri rushanwa ritaba.

Benshi bagarutse ku nsinzi ya Brooke bavuga ko impamvu yatsinze ari uko ari umuzungu gusa abakurikiranye iri rushanwa bavuga ko atari byo kuko ubwe yagaragaje ko akwiye ikamba ku bw’ubuhanga bwe bwo gutambuka neza (modeling), gusubiza ibibazo yabazwaga neza ndetse ukumva ko azi ubwenge.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img