spot_img

AMAKURU: KAZUNGU USHINJWA UBWICANYI YAJYANYWE IMBERE Y’URUKIKO ABATURAGE BAMUVUGIRIZA INDURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo KAZUNGU Denis yajyanywe imbere y’urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaba birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonanompuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Hari kandi n’ibindi byaha birimo ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera ku makuru abitse muri mudasobwa mu buryo butemewe.

Kazungu waburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yasabye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo kuko yemera ko hari ibyaba yakoze bikomeye, akaba atifuza ko byanyura mu itangazamakuru.

Mu magambo ye Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko yagize ati;”Hari ibyaha nakoze ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete”

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo butekereza ku kifuzo cya Kazungu, bwavuze ko nta shingiro gifite. Umucamanza yahise yanzura ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Kazungu ribera mu ruhame.

Ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsanagore 13 n’umuhungu umwe nyamara ariko mu iperereza ry’ibanze ryo ku wa 5 Nzeri 2023 bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo yabo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12, indi mibiri 2 yabuze kubera gusibanganya ibimenyetso.

Kubijyanye n’iki cyaha kandi Kazungu avuga ko  abantu yicaga yabakuraga ahantu hatandukanye, yamara kubageza iwe akabazirika ubundi agakoresha ibikoresho birimo inyundo, imikasi, akababwira amagambo ateye ubwoba ubundi akabambura amafaranga.

Yasabaga imibare y’ibanga ya telefone na banki ndetse ngo bamwe akabandikisha inyandiko zihamya ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo abandi bakandika ko baguze ibyo batunze byose.

Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha buvuga ko Kazungu yagurishaga ibyo yambuye yiyise TURATSINZE Eric ndetse yakodesheje inzu mu mwirondoro wa DUSHIMIMANA Joseph.

Ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Kazungu yemera ko umwe ariwe yasambanyije. Bamwe mu bamucitse nabo barabihamya.

N’ibindi byaha byose Kazungu ashinjwa ntiyigeze abihakana ahubwo yemeye ko yabikoze ndetse ngo abo yabikoreye ni bo babanje kumwanduza sida ku bushake.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufata icyemezo gifunga Kazungu iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo minsi isabirwa Kazungu ku bw’umutekano w’abatangabuhamya n’abakorewe icyaha kandi ibyaha akurikiranyweho bikaba birengeje igihano k’imyaka 2, ikindi kandi ngo imyirondoro ya Kazungu irashidikanywaho ari nayo mpamvu iperereza rikwiriye gukomeza.

Umwanzuro w’urubanza ukaba uzasomwa tariki ya 26 Nzeri saa 15:00.

Muri uru rubanza rwamaze iminota 40 ubwo Kazungu yasohorwaga abaturage bari hafi aho bamuvuvirizaga induru ku bwinshi.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img