Ku mukino wo kuri uyu wa gatatu ubwo Manchester United yatsindwaga na Bayern Munich ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda wa UEFA Champions League, umuzamu André Onana wakoze ikosa ryavuyemo igitego yagize icyo atangaza nyuma y’umukino.
Ikosa rya André Onana ryo ku munota wa 28 niryo ryatumye ikipe ya Bayern Munich ibona igitego cya mbere. Ni ishoti ryari ritewe na Leroy Sane gusa ridakomeye byo gucika Onana, mu gihe yaryamaga ngo arikuremo, umupira wahise umuca mu myanya y’intoki byahise bisa nk’ibikuye ikipe ya Manchester United mu mukino.
Ku munota wa 32 Serge Gnabry yatsinze igitego cya 2 ku ruhande rwa Bayern Munich ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0. Igice cya kabiri kigitangira umusore w’umunya-Denmark Rasmus Højlund yatsinze igitego ke cya mbere muri Manchester United nyuma yo kuva muri Atlanta maze biba ibitego 2-1.
Ntibyatinze ariko kuko ku munota wa 54 kuri penaliti yahawe Bayern Munich nyuma y’uko Christian Eriksen akoze ku mupira n’ukuboko uwitwa Harry Kane yahise atsinda igitego cya 3 cya Bayern Munich. Ku mupira mwiza Casemiro yarahawe na Antony Martial wagiyemo asimbuye, Manchester United yabonye igitego cya 2.
Umusore ukiri muto wa Bayern Munich Mathys Tel yatsinze igitego cya 4 mu minota yi’inyongera ni mbere y’uko Casemiro nawe atsinda igitego cya 3 cya Manchester United. Umukino waberaga mu Budage kuri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich warangiye itsinze ibitego 4-3.
Amakipe yose yabashije kwinjizanya n’ubwo benshi batekerezaga ko ikipe ya Manchester United idafite benshi mu bakinnyi bayo ishobora kuza gutsindwa byoroshye, gusa yihagazeho n’ubwo gutsindwa kose ari ugutsindwa.
Bitewe n’amakosa umuzamu ukomoka muri Cameroon André Onana yakoze byatumye asaba kugira icyo avuga nyuma y’umukino. Mu magambo ye yagize ati;”Nyuma y’amakosa yange ikipe yose yahise iva mu mukino, ninge watumye ikipe isubira hasi. Ni amakosa yange mu byukuri!” Yakomeje agira ati;”Ni inshingano zange, gusa bitewe nange ntitwatsinze, ibi rero ngomba kubyigiraho mu ndagihe no mu nzagihe. Ndacyafite byinshi byo kwerekana, kandi nange rwose ndemeza ko intangiriro zange atari nziza muri Manchester United kugeza aka kanya.”
André Onana yageze muri Manchester United muri iyi mpeshyi aho yaraje gusimbura David De Gea warumaze gutandukana n’iyi kipe. De Gea agenda yazizwaga n’umutoza Erik Ten Hag ko atazi gukinisha amaguru nyamara imikinire y’ubu iba igomba guhera ku muzamu, ibi nibyo byatumye Manchester United yerekeza mu Butaliyani mu ikipe ya Inter Milan gushaka umuzamu uzi gukinisha amaguru André Onana.
Bitewe n’uko Andre Onana ari kwitwara mu ikipe ya Manchester United benshi bakomeje gushidikanya ubushobozi bwe ndetse abandi bakavuga ko David De Gea ntacyo yaratwaye ko ahubwo iyi kipe ishobora kuzamukumbura.
Mu mikino 6 y’amarushanwa umuzamu w’imyaka 27 André Onana amaze gukinira Manchester United, yinjijwe ibitego 14, ahabwa amakarita 2 y’umuhondo; ibi bivuze ko byibuze muri buri mukino Onana yinjizwa ibitego 2.3.
Mu mikino itanu ikurikiye ikipe ya Manchester United izahura na Burnley muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League, Crystal Palace mu ijonjora rya 3 rya Carabao cup, yongere ihure na Crystal Palace muri Premier League, yakire Galatasaray muri UEFA Champions League, ubundi yakire Brentford muri Premier League.