spot_img

IMIKINO: RBA YAMAZE KUMVIKANA NA RWANDA PREMIEL LEAGUE KU KAYABO

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwamaze kumvikana n’ikigo k’igihugu k’itangazamakuru mu Rwanda RBA ko iki kigo cyajya kerekana shampiyona y’u Rwanda, ni amasezerano ahagaze agaciro ka miliyoni 380 RWF.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko RBA yamaze kumvikana na Rwanda Premier League ku masezerano yo kwerekana shampiyona, ni amasezerano azatwara akayabo ka miliyoni 380 RWF RBA igomba guha Rwanda Premier League ngo ige iyerekana mu gihe cy’umwaka umwe.

Aya makuru yanemejwe n’umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League Hadji Yusufu MUDAHERANWA aho agira ati;”Twarumvikanye, baranatwandikiye bemera ibyo twabasabaga, banamenyesha Minisiteri ya Siporo, amasezerano na RBA arahari, igisigaye ni ukuyashyiraho umukono.”

Kimwe mu byo Hadji yanagarutseho mu minsi yashize ni uko hatazihanganirwa uzagerageza wese kwerekana cyangwa kogeza imikino ya Rwanda Premier League atabiherewe uburenganzira kuko ibyo byungura inyugu zubikora nyamara aba babyishyuriye bakaba bakwisanga mu bihombo.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img