NIYO Bosco ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga butangaje mu muziki ndetse wari umeze neza mu minsi yashize gusa ubu bigoye kumenya aho yarengeye kuko adaherutse gukora indirimbo nka mbere. Amakuru meza ahari ni uko ashobora kongera akazuka kuko yamaze kubona inzu (Label) imufasha mu muziki we.
Nyuma yo gutandukandukana na MIE Empire yamukuye mu cyaro maze ikamukabiriza inzozi zo kuba umuhanzi, NIYO Bosco yaje gusinya muri label ya Sunday Media Entertainment; aha ariko ntiyahamaze kabiri kuko nyuma y’iminsi 44 gusa yahise ava muri iyi label.
NIYO Bosco yahise akomeza gukora umuziki gusa ariwe wireberera muri byose nyamara mu muziki w’ubucuruzi biragora ko umuhanzi yakwihagararaho we ku giti ke ahubwo hakenerwa itsinda rigari riba rigomba kurebera inyungu ze haba mu buryo bw’ubucuruzi no mu buryo bwo kwamamara. Ibi ni nabyo byatumye NIYO Bosco asa nkaho atagihari kuko n’iyo usuye urubuga rwe rwa YouTube usanga aheruka gusohora indirimbo “Buriyana” yasohotse tariki ya 23 Nyakanga 2022, bivuze ko umwaka wirenze ntandirimbo ye asohora.
Nyuma yo kugorwa n’ibi byose, NIYO Bosco yashyize maze asinyana amasezerano na label yitwa Metro Afro, iyi label ni iy’umuhanzi Old Wasp ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afatanyije n’umuhanzikazi Boukuru. Iyi label kandi isanzwe ifasha abahanzi barimo Okkama na Confy, ibarizwamo kandi na Louder utunganya imiziki.
Mu butumwa Metro Afro yanyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram yakira NIYO Bosco bwagiraga buti,”Urugendo rwa NIYO Bosco na Metro Afro rwatangiye. Ni iby’icyubahiro kukugira mu muryango wacu. Turashimira ikipe n’inshuti zacu zadufashije mu gutangira uru rugendo.”
Umuhanzi NIYO Bosco unatangaza benshi kubera ubuhanga afite haba mu kwandika, kuririmba no gucuranga kandi afite ubumuga bwo kutabona yamenyekanye mu ndirimbo nka Piyapuresha, Ibanga, Ubigenza ute?, Urugi, n’izindi nyinshi.